in

Umuvugizi wa APR FC yavuze byinshi ku mukinnyi wabo ugiye kugurwa arenga miliyoni 300 n’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kabanda Tony yavuze ko kugeza ubu nta kipe yo hanze y’u Rwanda bari bagirana ibiganiro byo kuba yasinyisha myugariro wabo Niyigena Clement.

Hashize igihe bivugwa ko ikipe ya FAR Rabat yo muri Morocco isanzwe ikinamo Imanishimwe Emmanuel Mangwende ko yifuza no gusinyisha Niyigena Clement kuri miliyoni 300 z’Amanyarwanda.

Ubwo umuvugizi wa APR FC yaganiraga na Radio Flash FM yahakanye aya makuru, ahishura ko nta gahunda yo kurekura Niyigena Clement bafite.

Yagize ati “Iyo ikipe yo hanze ishaka umukinnyi wacu iba igomba kohereza ubutumwa bumusaba (Email), rero kugeza ubu nta butumwa twari twabona bisobanuye ko Niyigena Clement nta gahunda yo kujya hanze ihari”.

N’ubwo Kabanda Tony yavuze ko batigeze babona ubusabe bwa FAR Rabat, hari andi makuru avugwa ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yabonye ubutumwa maze igasubiza ko mu mpeshyi ari bwo byashoboka ko imurekura.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore ukora amasanduka yo gushyinguramo yafashwe arimo kwica umuntu kugira ngo abone ikiraka

Abakunzi ba siporo i Kigali bashyizwe igorora