in

Umusore ukora amasanduka yo gushyinguramo yafashwe arimo kwica umuntu kugira ngo abone ikiraka

Umugabo wo muri Kameruni ukora amasanduku yo gushyinguramo yatawe muri yombi na polisi azira gushaka kwica umurwayi mu bitaro kugira ngo abone ikiraka kuko yari amaze iminsi yaraheraniwe.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo w’imyaka 33 wari warabuze aho acuruza amasanduku ye,yinjiye mu bitaro byari hafi y’aho akorera,ashaka guhuhura umurwayi wa Cholera wari uharwariye.

Icyakora ibi ntabwo byamuhiriye kuko ngo ubwo yari agiye gucomora serumu yari yatewe umurwayi yafashwe n’umuganga wo muri ibi bitaro ahita ahamagara inzego zishinzwe umutekano

Ibi biravugwa ko byabereye ahitwa Limbe,umujyi wegereye inyanja uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroon.

Iyi nkuru ntihavuzwe igihe ibi byabereye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyamakuru b’imikino barenga 10 bakomeye mu Rwanda bemeje ko myugariro wa Rayon Sports adakwiye kuba ayikinamo bitewe n’urwego rwe ruri hasi

Umuvugizi wa APR FC yavuze byinshi ku mukinnyi wabo ugiye kugurwa arenga miliyoni 300 n’ikipe yo hanze y’u Rwanda