in

Umutoza w’ikipe yo mu Rwanda yavunikiye mu myitozo

Umutoza mukuru w’ikipe ya Sunrise FC, Seninga Innocent yavunikiye mu myitozo yabaye ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023.

Amakuru dukesha umunyamakuru Tuyishimire Olivier ukorera RBA/Radio Nyagatare ni uko uyu mutoza yavunitse ubwo yari arimo gukina n’abakinnyi be mbere y’imyitozo ibizwi nka ‘Liboso’ akaba yaragize ikibazo ku mutsi w’ikirenge.

N’ubwo umutoza Seninga Innocent yagize ikibazo cy’imvune ntabwo bizamubuza gutoza umukino w’ejo bazahuramo na Gorilla FC itozwa na Gatera Moussa.

Ikipe ya Sunrise FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 24 mu mikino 23 ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusaza w’imyaka 62 yasanzwe hafi y’ishuri yapfuye

Musore! Menya uko waturisha igitsina cyawe igihe cyafashe umurego ukabije