in

Umutoza w’ikipe yahembaga neza hano mu Rwanda yanze gukomeza gutoza nyuma yo kubona ikipe ye ntamusaruro mwiza irimo kubona

Uwari umutoza w’ikipe ya Musanze FC, Frank Ouna yanze gukomeza gutoza iyi kipe nyuma yo kubona ko batamwemerera gukora ibyo ashaka.

Hashize igihe ubuyobozi bwa Musanze FC butangaje ko Frank Ouna yagiye iwabo mu gihugu cya Kenya kwivuza indwara y’umutima, bivugwa ko uyu mutoza asanzwe agira ariko icyari inyuma y’ibi ni uko yashakaga gutandukana n’iyi kipe.

Uyu mutoza yamaze igihe akomeza kubeshya aba bayobozi ba Musanze FC ko azagaruka ari nako bakomeza kwanga gushaka undi mutoza ugomba kubafasha ariko uyu mutoza, amaze gutangaza ko atazagaruka gutoza iyi kipe ya Musanze FC.

Ni ikiganiro Frank Ouna yagiranye na Radio B&B FM avuga ko atazagaruka muri iyi kipe ahubwo kugeza ubu akomeje gushaka ahandi azajya gukereza akazi ke nk’umutoza mukuru.

Ibi bije nyuma yaho iyi kipe ikomeza gutsindwa benshi bavuga ko ari ukubera ko nta mutoza ifite ugomba kugenda ayifasha. Musanze FC iheruka gutsindwa na Rutsiro FC igitego kimwe ku busa byaje bikurikiye ibitego 4-1 iheruka gutsindwa na Rayon Sports kandi abakinnyi yari ifite muri Phase aller iracyabafite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Niko wagasore we ibyo wabimenye ute mutavugana” Shaddyboo yacyuriye bikomeye umusore umaze iminsi asebya meddy

Habibi Zain wari ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije yitabye Imana