in

Umutoza wa Manchester United yasobanuye impamvu k’umukino wabahuje na Aston Villa Ronaldo ariwe wari Captain w’ikipe

Ten Hag umutoza wa Manchester United yasobanuye impamvu k’umukino yaraye akinnye na Aston Villa Cristiano Ronaldo ari we wari Captain w’ikipe Kandi bidasanzwe.


Mu mukino wahuje ikipe ya Aston Villa na Manchester United kuri icyi cyumweru ukarangira Manchester United itsinzwe Ibitego bitatu kuri kimwe, Ronaldo niwe wari wamabaye igitambaro kiranga ko ariwe Captain wa Manchester United.
Nyuma yuyu mukino mu kiganiro n’itangamakuru Ten Hag yabajijwe impamvu Ronaldo ari we yari yagize Captain maze mu magambo ye ati”Ronaldo niwe Captain wange wa kane ,Harry Maguire captain wa mbere ntiyabanje mu kibuga, Bruno na we ntiyakinnye uyu mukino”. Yongeraho ati “David de Gea na we ni umuyobozi wa gatatu ariko ni umunyezamu ntago aba yegeranye n’ikipe yose ikindi Casemiro ntago azi icyongereza neza rero twahisemo Ronaldo”.

Manchester United yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka:de Gea, Martinez, Lindelfo, Dalot,Shaw,Eriksen,Casemiro,Van de Beek, Grancho ,Rashford na Ronaldo.
Muri uyu mukino ikipe ya Manchester United yatsinzwe Ibitego bitatu kuri kimwe na Aston Villa ibintu byaherukaga kuba mu 1995.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri Shaddy Boo uri kubarizwa Brussel

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yahishuye impamvu ikomeye izatuma umuzamu Ishimwe Jean Pierre atazongera kubanza mu kibuga