in

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yahishuye impamvu ikomeye izatuma umuzamu Ishimwe Jean Pierre atazongera kubanza mu kibuga

Umutoza wungirije wa APR FC, Ben Moussa avuga ko umunyezamu Mutabaruka Alexandre wa APR FC ahagaze neza muri iyi minsi bityo ko kuba Ishimwe Pierre yamukuramo bizamusaba gukora cyane.

Ishimwe Jean Pierre yari asanzwe ari we munyezamu wa mbere w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ariko kubera amakosa amwe n’amwe yagiye akora yaje gutakaza uyu mwanya.

APR FC yagiye ikinisha Jean Luc ubundi igashyiramo Mutabaruka Alexandre usa n’aho ari we umaze gufatisha nk’umunyezamu wa mbere.

Agaruka kuri Ishimwe Jean Pierre, Ben Moussa umutoza wungirije wa APR FC yavuze ko ari umunyezamu mwiza ariko na none asabwa gukora cyane kuko ubu Alexandre ameze neza.

Ati “Jean Pierre afite ibyiza bye ariko Alex (Alexandre) arimo kwerekana ko ashoboye (…) mwabonye ko uyu munsi Alex yari amaze neza mu byemezo byinshi yagiye afata ariko na Jean Pierre yari kumwe natwe yari umunyezamu wa kabiri arimo gukora cyane, aratuje kandi ariteguye nubwo Alex ari we umeze neza dufite n’umunyezamu wa 3 Jean Luc na we mwiza.”

Ishimwe Jean Pierre aheruka mu izamu rya APR FC tariki ya 7 Ukwakira 2022 mu mukino wa shampiyona batsinzwemo na Bugesera FC 2-1. Indi mikino ine yakurikiyeho harimo uwo yatsinze Marines FC, uwo banganganyije na Police FC na Espoir FC ndetse n’uwo baraye batsinzemo Gorilla FC ntabwo arongera kurikandagiramo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Manchester United yasobanuye impamvu k’umukino wabahuje na Aston Villa Ronaldo ariwe wari Captain w’ikipe

Umunyamakurukazi wa RBA Rigoga Ruth ifoto ari kumwe n’umugabo wa kabiri mu burebure ku isi yaciye ibintu kubera uko yahise agaragara nk’akana