in

Amakuru mashya kuri Shaddy Boo uri kubarizwa Brussel

Mbabazi Chadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu izina rya Shaddy Boo,yashimiye abantu abanya Brussel yabanye mu gitaramo yitabiriye.

Abinyunyijije ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abasaga millioni, Shaddy Boo yifashishije indirimbo ya Mike Kayihura yitwa “Ride my wave” yasakaje amashusho ku bakunzi be abereka muri bacye ukuntu icyo gitaramo cyari kimeze, ndetse anashimira abanya Brussel kandi bazabonana ikindi gihe.

Shaddy yagize ati:”Ndashimira bur’umwe wese twabanye,ndabakunda kandi tuzabonana ubutaha” aho Shaddy Boo yashimiraga abanya Brussel bataramanye mu minsi ishije tariki 5 Ugishyingo 2022.

Igitaramo Shaddy Boo yitabiriye kandi cyarimo ibindi byamamare nyarwanda bitandukanye birimo Dj Pius ndetse Mike Kayihura.

 

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ihere ijisho uko tombora yarangiye y’amakipe azesurana muri 1/8 mu irushanwa rya Uefa Champions League

Umutoza wa Manchester United yasobanuye impamvu k’umukino wabahuje na Aston Villa Ronaldo ariwe wari Captain w’ikipe