in

Umutoza Mohammed Adil yashimiye abakinnyi bane abizeza ibihembo bishimishije

Igitego 1 ku busa APR FC yatsinze US Monastir yo muri Tunisia cya Mugunga Yves mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2022-23 cyafashije iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kuzurira indege ijya gukina umukino wo kwishyura bafite icyizere cyo gukomeza mu kindi Cyiciro aho bazaba basabwa kuzanganya gusa.

APR FC yagiye kwakira uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022 ibizi neza ko igomba gutsinda US Monastir ndetse ibitego byinshi kugira ngo ibone impamba ihagije iyitwara muri Tunisia mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 18 Nzeri 2022.

Umutoza Adil Mohammed akaba yari yahisemo kubanza ku ntebe y’abasimbura kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel utigeze unakandagira mu kibuga.

APR FC yatangiye umukino ubona isatira cyane ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa 3 yabonye koruneri yatewe na Ishimwe Christian, Mugunga ashyiraho umutwe ariko umunyezamu awukuramo Nshuti Innocent agerageje kuwusubizamo bawusubiza Christian ateye mu izamu unyura hejuru gato yaryo.

APR FC yakomeje gushyira igitutu kuri US Monastir yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 18, ni ku mupira Omborenga Fitina yahinduye imbere y’izamu Nshuti Innocent agashyiraho umutwe maze Mugunga Yves ahita ashyira umupira mu rushundura n’umutwe.

Ku munota wa 27 Ruboneka Bosco yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awohereza muri koruneri yatewe na Christian, Nshuti ashyiraho umutwe usanga Mugunga wateye mu izamu umupira ugahura na Clement washatse gutsindisha ivi ariko umunyezamu ahita awufata.

APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego ndetse inabona amahirwe ariko abasore ba yo ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye imbere ya Monastir itahiriwe n’gice cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

US Monastir yagarutse mu gice cya kabiri ubona yatuje ndetse igerageza gushyira igitutu kuri APR FC ariko kubona igitego mu izamu rya Ishimwe Pierre ntibyaborohera.

APR FC itari yagaragaye mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, yaje kubona amahirwe ku mupira Niyibizi Ramadhan yacomekeye Mugunga Yves ku munota wa 60 ariko ashyizeho umutwe umunyezamu Ben Said awohereza muri koruneri.

Ku munota wa 65 Niyibizi Ramadhan yavuye mu kibuga aha umwanya wa Kwitonda Alain Bacca, ni nako ku munota wa 72 Nshuti Innocent yahaye umwanya Rwabuhihi Aime Placide. Yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 86 Bizimana Yannick asimbura Mugunga Yves.

Ku munota wa 78 US Monastir yatsinze igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko habayemo kurarira.

Ikipe ya US Monastir yakomeje gusatira ishaka uburyo yakwishyura iki gitego ariko abasore ba APR FC bashakaga igitego cya kabiri bababera ibamba, umukino urangira ari 1-0.

Nyuma y’umukino umutoza Mohammed Adil Erradi aganira n’itangazamakuru yashimiye abakinnyi bose uko bitwaye by’umwihariko ashimira cyane Mugunga Yves, Ishimwe Christian, Omborenga Fitina na Nshuti Innocent.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba abakinnyi banjye bakoze neza ibyo nabatumye nizeye neza ko no mu mukino wo kwishyura bazakora ibyiza tukabasha gukomeza mu kindi Cyiciro kandi birashoboka cyane, uyu mukino nanejejwe n’imyitwarire myiza ya Mugunga Yves, Nshuti Innocent, Omborenga Fitina na Ishimwe Christian bitwaye nk’abakinnyi bafite ubunararibonye bukomeye icyo nabasaba nukuzakora ibyisumbuyeho mu cyumweru gitaha”.

Umukino wo kwishyura ukaba uzabera muri Tunisia tariki ya 18 Nzeri 2022 aho APR FC isabwa kunganya gusa kugira ngo igere mu kindi cyiciro. Ikipe izarenga iki cyiciro ikaba izahura na Al Ahly mu ijonjora rya 2.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Davido agiye gukorera ibidasanzwe inshuti ze

Amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru