in

Umutoza Haringingo Francis Christian yakoze impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 azabanzamo ku mukino wa Musanze FC

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian yiteguye kwegukana irushanwa rya Made in Rwanda rizatangira ejo tariki 7 Ukwakira rigasozwa tariki 9 Ukwakira 2022.

Kuri uyu wa gatanu, hazabanza umukino uzahuza Mukura Victory Sports na Kiyovu Sports, nyuma Rayon Sports icakirane na Musanze FC Saa Moya z’ijoro. Umukino wa nyuma uteganyijwe ku cyumweru tariki 9 Ukwakira 2022.

Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) muri gahunda yo kwizihiza Ukwezi k’Ubuziranenge hakorwa ibikorwa bitandukanye biteganyijwe kuva ku wa 14 Nzeri kugeza ku wa 14 Ukwakira 2022.

Umukino wa Rayon Sports na Musanze FC impande zombi zakaniye, aho Nshimiyimana Maurice bita Maso, umutoza wungirije wa Musanze FC yabwiye itangazamakuru ko ikipe yiteguye guhangana na Rayon Sports nk’umukino w’urufunguzo ruzabageza ku gikombe.

Yagize ati ” Igikombe tugiye gukina ni imikino ibiri gusa, bitandukanye no gukina shampiyona kuko utsinzwe umukino umwe hari icyo uba utakaje. Intego ntayindi ni uko nkuko mubyibuka twavuze ko imikino yose tuzitabira muri uyu mwaka, icyo tuzaba tugiye gukora ari ukugerageza tugashaka igikombe. ”

Yavuze ko kuba bazakinira ku matara nta mpungenge bibateye. Ati ” Gukinira ku itara ntabwo ari ikibazo, kuko Rayon Sports izakinisha abakinnyi 11 natwe nibo tuzakinisha. bafite imyenda yabo bazambara natwe dufite iyacu ndumva ntabigoye ahubwo uwiteguye ndumva ariwe uzegukana amanota atatu.”

Abakinnyi 11 umutoza Haringingo Francis Christian azabanza mu kibuga

Umuzamu : Hakizimana Adolphe

Ba myugariro : Mucyo Didier ‘Junior’, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel.

Abo hagati : Rafael Osaluwe Olise, Mbirizi Eric na Nishimwe Blaise.

Ba rutahizamu : Paul Were Ooko, Essomba Leandre Willy Onana na Musa Esenu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Hemed
Hemed
1 year ago

Ikipe ni Rayon. Musanze niyitegure guhatanira umwanya wa gatatu

Bitunguranye Element yahinduye umuvuno

Umutoza Adil wa APR FC yateguje abakinnyi 9 ngenderwaho kuzababanza hanze ku mukino wa Bugesera FC