in

Umutoza Adil wa APR FC yateguje abakinnyi 9 ngenderwaho kuzababanza hanze ku mukino wa Bugesera FC

Umutoza w’ikipe ya APR FC Mohammed Adil Erradi yiteguye kuzakora impinduka zikomeye mu bakinnyi azabanza mu kibuga ejo Saa Cyenda z’amanywa ubwo bazaba besurana na Bugesera FC.

Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 2 wa shampiyona ya 2022-23, Bugesera FC ikaba yakubiye abakinnyi ba yo inshuro 3 agahimbazamusyi mu gihe baba batsinze APR FC.

Uyu mukino wagombaga kuba warabaye tariki ya 8 Nzeri 2022 ariko uza gusubikwa bitewe n’uko APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Ikipe ya Bugesera FC ikaba yashyize imbaraga zose muri uyu mukino aho perezida wa Bugesera FC agahimbazamushyi k’abakinnyi b’iyi kipe mu gihe baba batsinze uyu mukino yagakubye inshuro zirenga 3.

Bugesera FC ubusanzwe umukino batsinze bahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 30, ni mu gihe kuri uyu mukino uzaba ejo bakagize ibihumbi 100 ku mukinnyi ni mu gihe umutoza we yashyiriweho ibihumbi 500.

Ni ibintu bisa n’ibigoye kuko Bugesera FC yatangiye nabi shampiyona aho mu mikino 3 yakinnye yatsinzemo umwe wa Etincelles 3-1, yatsinzwe na Gasogi United 1-0 na Kiyovu Sports 3-1.

APR FC imaze gikina imikino 2 ya shampiyona yose yarayitsinze, Musanze 2-1 na Rwamagana City 3-2.

Iyo urebye imikino iheruka guhuza amakipe yombi, Bugesera FC iheruka gutsinda APR FC tariki ya 15 Kamena 2017 muri shampiyona ya 2016-17.

Kuva muri Mutarama 2017 aya makipe amaze guhura inshuro 15, Bugesera FC yatsinzemo umukino 1, APR FC itsindamo imikino 12 banganya imikino 2 gusa. Muri iyi myaka yose uyu mukino wabonetsemo ibitego 39, APR FC yatsinzemo 30 n’aho Bugesera atsindamo 9.

Abakinnyi 11 umutoza Mohammed Adil Erradi azabanza mu kibuga

Umuzamu : Tuyizere Jean Luc

Ba myugariro : Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince na Niyigena Clement.

Abo hagati : Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Gilbert.

Ba rutahizamu : Nshuti Innocent, Bizimana Yannick na Mugunga Yves.

Abakinnyi bakomeye batazabona umwanya wo kubanzamo ni Ishimwe Jean Pierre, Ishimwe Christian, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Ishimwe Annicet, Ishimwe Fiston na Niyibizi Ramadhan

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Haringingo Francis Christian yakoze impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 azabanzamo ku mukino wa Musanze FC

Abantu bakozwe ku mutima n’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe usura umwana w’umukobwa buri munsi