in

Bitunguranye Element yahinduye umuvuno

Producer Element ukunzwe hano mu Rwanda akomeje kuvugisha abakunzi b’umuziki batari bacye nyuma y’aho akoze indirimbo ye ya mbere Kashe igakurwa cyane dore ko imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 2 kuri YouTube.

Uyu musore aherutse gukora agashya ahamagarwa na Christopher ubwo yereri ku rubyiniro maze bwa mbere Element aririmba live indirimbo ye Kashe.

Uyu musore muri iyi minsi hatangajwe ikintu cyatunguye abantu benshi ubwo havugwaga ko Element agiye gukorera indirimbo umuhanzi usanzwe uririmba injyana gakondo Jule Sentore.

Igitangaje si ugukorera indirimbo Jule Sentore kuko nta muhanzi ukomeye Element atarakorera indirimbo.

Igitangaje ni uko ajyiye gukorera indirimbo Jule Sentore y’injyana y’amapiyano dore ko ibi bitari bimumenyerewe ho kuko Element amenyerewe gukora injyana ya Afrobeat.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ishimishije kuri wa mwana wagaragaye ari gucuruza imbuto anasubiramo amasomo

Umutoza Haringingo Francis Christian yakoze impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 azabanzamo ku mukino wa Musanze FC