in

Umutoza Adil wa APR FC yafashe icyemezo cyo kuzabanza hanze umukinnyi wamufashije gutsinda US Monastir mu mukino ubanza

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi yafashe umwanzuro wo kuzakinisha rutahizamu umwe aho gukinisha ba rutahizamu babiri nk’uko yabigenje mu mukino wo ubanza wa CAF Champions League.

Tariki 10 Nzeri 2022, nibwo APR FC yatsinze US Monastir FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na rutahizamu Mugunga Yves, uyu mukino ukaba wari wabereye kuri Stade mpuzamahanga y’i Huye.

Mu mukino ubanza umutoza Mohammed Adil Erradi yari yahisemo kubanza mu kibuga Nshuti Innocent na Mugunga Yves yicaza Kapiteni Manishimwe Djabel, ariko mu mukino wo kwishyura azakora impinduka.

Amakuru yizewe ava mu gihugu cya Tunisia, ni uko Mohammed Adil Erradi azabanza mu kibuga Manishimwe Djabel akamufasha hagati mu kibuga akina inyuma ya Mugunga Yves, mu gihe Nshuti Innocent we azabanza ku ntebe y’abasimbura.

Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Nzeri aho uzabera kuri Mustapha Ben Jannet Stadium Saa Cyenda zo muri Tunisia ari zo Saa Cyenda z’amanywa zo mu Rwanda, ikipe izakomeza ikaba izacakirana na Al Ahly mu ijonjora rya kabiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwitozo ukomeye Kiyovu sports ishyize imbere ni amasengesho kugira ngo bazakore ikintu gikomeye

R Kelly yahamijwe icyaha gishobora kumwicisha