in

R Kelly yahamijwe icyaha gishobora kumwicisha

Umwaka ushize, nibwo uyu muhanzi ukomeye yahamijwe ibyaha birimo icyo gucuruza abagore hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina ndetse n’icyaha cyo gukora ubucuruzi butemewe muri New York. Nyuma nibwo yaje  gukatirwa imyaka 30 y’igifungo.

Kuri uyu wa Gatatu, uyu muhanzi usanzwe witwa Robert Sylvester Kelly, yahamijwe ibyaha bitatu aregwa byo gushora abana bato mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ibyaha bitatu byo gufata amashusho y’imibonano mpuzabitsina yakoranaga na bo.

R Kelly azakomeza gufungurwa ndetse akurikiranyweho icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Illinois, uburaya n’icyaha cyo gushukisha abantu amafaranga ngo bakore ibyaha, akurikiranyweho muri Minnesota.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Adil wa APR FC yafashe icyemezo cyo kuzabanza hanze umukinnyi wamufashije gutsinda US Monastir mu mukino ubanza

Amafoto y’intoranwa atwika yafatiwe muri cya gitaramo gishyigikira ubusambanyi cyari cyuzuyemo udukingirizo