in

Umwitozo ukomeye Kiyovu sports ishyize imbere ni amasengesho kugira ngo bazakore ikintu gikomeye

Kuri ubu, Kiyovu sports niyo iyoboye ku manota 9/9 inganya na Rayon Sports ndetse intego bafite uyu mwaka ni ugutwara igikombe cya Shampiyona nkuko ubushize cyabaciye mu myanya y’intoki.

Ibi byemejwe na Kapiteni wa Kiyovu sports ariwe Kimenyi Yves ukina mu izamu akaba afite ubunararibonye buhagije dore ko nta kipe ikomeye atakinnyemo.

Ibi nibyo kapiteni wa yo, Kimenyi Yves avuga ko n’uyu mwaka ari yo ntego cyane ko nta kintu kinini batakaje.

Ati “Navuga ko ari yo ntego kuko urebye nta kintu kinini cyatakaye, wenda uretse abakinnyi bake bavuyemo n’abatoza, urebye n’imikino tumaze gukina urabona ko abakinnyi barashaka icyo gikombe twabuze umwaka ushize. ”

Ahamya ko abakinnyi iyi kipe ifite biteguye guhangana ndetse n’Imana ikabafasha bakaba bacyegukana.

Ati “Ku bakinnyi dufite, ari mu kibuga no ku basimbura tumeze neza numva ko rwose Imana izadushyiriramo imiyaga tukakibona.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Christopher bamusabye kujya ahora yisekera nyuma y’ifoto ye babonye

Umutoza Adil wa APR FC yafashe icyemezo cyo kuzabanza hanze umukinnyi wamufashije gutsinda US Monastir mu mukino ubanza