in

Umusore yarumwe n’inzoka ku kibuno ari mu bwiherero kubera ikosa yakoze

Umusore w’imyaka 28 yarumwe n’inzoka ku kibuno ubwo yari yicaye mu bwiherero arimo gukina game zo kuri telefoni.

Nk’uko ikinyamakuru Newsweek kibitangaza ngo umugabo wo muri Maleziya Sabri Tazali yari yicaye ku musarani akina imikino yo muri terefone igihe inzoka yamurumaga. Nyuma y’ibyumweru bibiri yamenye ko iyi nzoka yamusizemo amenyo ku kibuno aho yarumye  imusanze iwe i Selayang.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, nasuzumye igikomere, haracyari kimwe cya kabiri cy’amenyo y’inzoka. Byaravunitse kubera ko nakubise inzoka cyane, ”nk’uko byatangajwe na Newsweek, Bwana Tazali yabibwiye ikinyamakuru cyo muri Maleziya.

Uyu musore w’imyaka 28 yavuze ko ibyabaye ari igihe kibabaje kandi akomeza kumenyesha ko byabaye muri Werurwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yananiwe kwiyahura kandi ashaka urupfu

Ndimbati impano irakomeje aho afungiye, akomeje gukora amateka.