in

Umusore yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwiba amamiliyoni akayatangamo inkwano.

Umusore yatawe muri yombi akimara kwiba miliyoni zigera kuri 80 , afitemo gahunda yo gutangamo inkwano. Kuwa 12 Ugushyingo 2021,agatsiko kinjiye mu nzu y’umukire ukomeye mu gace ko muri Cameroon bamwiba miliyoni 80 z’amadolari. Umwe muri bo yakoresheje ayo mafaranga y’ubujura kugira ngo yishyure inkwano y’umukobwa yakundaga.

Iri tsinda ry’abagizi ba nabi bibye miliyoni 80 z’amfaranga akoreshwa muri Cameroon mu rugo rw’umuntu mu karere gaherereye mu murwa mukuru Yaoundé.Abagizi ba nabi binjiye mu rugo rw’uyu mukire bakoresheje imbunda zabo. Kugira ngo bagere ku gikorwa cyabo cyo kwiba miliyoni 80, babanje kwikiza abashinzwe umutekano.

Nyuma yo kwiba,bahise bagabana ayo bibye kugira ngo bakore imishinga yabo. Mu gihe abandi bahisemo kubaka amazu, kugura imodoka, no gutera inkunga imishinga yo guhinga, umwe yahisemo gukwa umukunzi we. Yakoresheje umugabane we kugira ngo atange inkwano.

Aba bajura uko ari batanu,bafite hagati y’imyaka 29 na 38 baje gutabwa muri yombi na polisi yakoze iperereza.

Colonel Jean Marie Ebiketie, umuyobozi wa Polisi muri ako gace, yerekanye ko bamaze kwemera ibyaha. Nyuma y’ifatwa ryabo, hakozwe iperereza kugira ngo hamenyekane abantu bose bari inyuma y’ubwo bujura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Bruce Melodie yakoranye indirimbo na Harmonize.

Sobanukirwa: Akamaro ko kurangiza ku mugabo