in

Breaking news: Bruce Melodie yakoranye indirimbo na Harmonize.

Nyuma y’igihe havugwa umubano mwiza hagati ya Bruce Melodie na Harmonize kuri ubu bari mu mushinga wo gushyira hanze indirimbo yabo ndetse bayigeze kure.

Ubwo Bruce Melodie yaririmo kwamamaza igitaramo cye cy’imyaka 10 amaze mu muziki hagaragaye abahanzi bakomeye ba Africa y’uburasirazuba aribo Harmonize na Eddy Kenzo bashyigikira Bruce Melodie maze babwira abantu ko bagomba gushyigikira uyu muhanzi bakaza muri “10YearsOfBruceMelodie”.
Nyuma y’icyo gitaramo umuhanzi Harmonize ubwe yivugiye ko akeneye ubufatanye mu bahanzi bo muri Afurika y’uburasirazuba akaba yakorana indirimbo na Eddy kenzo ndetse na Bruce Melodie n’abandi.

Abantu ntibabifashe nk’ibintu bikomeye kuko bumvaga ko nta bintu bikomeye birimo.

Muri icyi gitondo nibwo hagaragaye amashusho ya Bruce Melodie na Harmonize bari muri sitidiyo ndetse bari kumwe na Producer Made beats n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’ibyamamarekazi yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru

Umusore yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwiba amamiliyoni akayatangamo inkwano.