in

NDASETSENDASETSE

Umusore yahawe igihano gisekeje nyuma yo gushaka gufata ku ngufu.

Umusore wo mu gihugu cy’u Buhinde yahawe igihano twakwita ko gisekeje dore ko yategetswe kumara amezi asaga atandatu afura imyenda y’abagore ,nyuma yo guhamwa nicyaha cyo gushaka gufata ku ngufu.

Lalan Kumar, umusore w’imyaka 20 wo mu Buhinde yarekuwe by’agateganyo ategekwa kumara amezi atandatu afura akanatera ipasi imyenda abagore bose bo mu mudugudu atuyemo.

Urukiko rwategetse ko uwo musore azajya yigurira isabune n’ibindi byose bikenewe ngo afure imyenda y’abo bagore basaga 2000 batuye mu mudugudu wa Majhor muri Leta ya Bihar.

AFP yatangaje ko Kumar wari usanzwe abeshejweho no gufurira abandi, yatawe muri yombi muri Mata uyu mwaka ubwo yageragezaga gufata umugore ku ngufu.

Abagore bo mu mudugudu atuyemo bishimiye igihano yahawe, bavuga ko kizatuma abagabo bamenya kubaha abagore mu gihugu nk’u Buhinde gikunze kuvugwamo cyane ifatwa ku ngufu ry’abagore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wiga mu mashuri abanza yaroze Se wamwangishije umukunzi we.

Hashyizeho akayabo ku muntu uzareba izi filime ziteye ubwoba||Gerageza amahirwe na we.