in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Umukobwa wiga mu mashuri abanza yaroze Se wamwangishije umukunzi we.

Umwana w’umukobwa wiga mu mashuri abanza mu gihugu cya Nigeria biravugwa ko yaroze papa we nyuma yo kumubuza gukundana n’umusore w’imyaka 17 y’amavuko.

Uyu mwana w’imyaka 14 yamavuko ,Agnes Osike bivugwa ko yaroze Se umubyara ubwo yamubwiraga ko bidashoboka gukomeza gukundana n’uyu musore maze bombi banoza umugambi wo kumuroga kuko yabivangiraga mu rukundo rwabo.

Ntibyatinze ku munsi umwe ubwo Agmes yari yatetse nibwo yaroze igikoma papa we yari buze kunywa.Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwo muri kiriya gihugu ngo papa w’uyu mwana yamaze kwanga ko umukobwa akomeza gukundana n’umukunzi maze ahengera abandi bagiye gusenga aroga igikoma yari yamuteguriye.

Uyu mugabo yaje kumererwa nabi ndetse ajyanwa kwa muganga igitaraganya mu gihe umwana we yahise atabwa muri yombi na Polisi ajya kuganirizwa ari nako hakorwa iperereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo ahinduye ibitekerezo bye kuri Manchester United

Umusore yahawe igihano gisekeje nyuma yo gushaka gufata ku ngufu.