in

Umusore yahagaritse ubukwe ku munsi nyirizina nyuma yo kumenya ko Umukobwa agiye kurongora yaraye avuye gusezera mu gitanda undi musore

Umusore yahagaritse ubukwe ku munsi nyirizina nyuma yo kumenya ko Umukobwa agiye kurongora yaraye avuye gusezera mu gitanda undi musore.

Umusore wo muri Nigeria yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo guhagarika ubukwe ku munsi bwari kuberaho kubera ko yavumbuye ko umukobwa yari agiye gushaka yasambanye n’undi musore mu minsi mike yari ishize.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Ubukwe bw’aba bombi bwari buteganijwe ku wa gatandatu,tariki 16 Ukuboza 2023.

Nk’uko uwatanze amakuru yabitangaje, uwahoze ari umukunzi w’uyu mugeni yabwiye uwari ugiye kumurongora ko baryamanye ku munsi w’imigenzo gakondo y’amasengesho (ibirori by’umuco muri Nigeria bikorerwa abageni iminsi mike mbere y’ubukwe bwabo)

Uwagombaga gusiga uyu mugeni ibirungo witwa Linda Gagara,niwe wemeje ibyabaye mu gitondo cyo ku wa gatandatu,aho yavuze ko yari hafi gutangira gusiga ibirungo uyu mugeni hanyuma umuryango w’umukwe uramuhagaraga umubwira ko ubukwe bwahagaritswe.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Linda yavuze ko umugeni yahamagaye umukunzi we kuri terefone kugira ngo amenye ukuri,undi amubwira ko atagishishikajwe no gukomeza ubukwe.

Linda yagize ati: “Nabonye ikintu uyu munsi nk’uwagombaga gusiga ibirungo uwari ugiye gushyingirwa. Kuva ku munsi w’ejo nijoro nari kumwe n’umuryango we (umugeni), kugeza muri iki gitondo ubwo ubukwe bwahagarikwaga.

Ubukwe bwagombaga kuba kuko nari ngiye gutangira kumusiga, birangira gutyo. Urashaka kuvuga ko no ku munsi w’ubukwe bwawe, umusore wawe cyangwa umuntu wese ashobora kubyuka akavuga ati “Birarangiye” Nyagasani!.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko we n’uyu mukobwa bagiye barira bava ahitwa Kagoro berekeza ahitwa Jos kubera aka kaga bahuye nako.

Uyu yasoje agira ati “abakobwa bahura byinshi.Birababaje.Ndababaye cyane.”

Benshi bumvise iyi nkuru banenze uyu mukobwa bavuga ko niba ibyo yashinjwe aribyo ariwe witeye ibibazo.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bari kuva mu bwiza bajya mu bundi: Perezida w’ikipe ya APR FC yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rihabwa umugabo rigasiba undi

“Nabo bazanshake”! Umushoramari muri muzika Dad Rama yeruye atangaza ko atazigera akora ikosa ryo gushaka umugore -AMASHUSHO