in

Umusore yabaswe no kwikinisha kuburyo yumva inzira yonyine yo kubireka aruko yakwica amaboko

Nibisanzwe rwose kwikinisha (kwikoraho kugirango ushimishe umubiri) waba ukora imibonano mpuzabitsina n’abandi bantu cyangwa utayikora. Kwikinisha ndetse bifite akamaro k’ubuzima bwacu, nko kugabanya imihangayiko.

Abantu benshi barikinisha! Nubwo batakwerura ngo babiganireho, birasanzwe ko abantu b’igitsina icyaricyo cyose cyangwa imyaka iyariyo yose babikora. Gusa bigaragara ko iyo bihindutse ingeso ukaba imbata yabo bigira ingaruka mbi kubuzima bwawe.

Benshi bizera ko kwikinisha bitera kugabanuka k’ubudahangarwa mugihe kizaza, kugira intanga nke, kurangiza vuba, kugabanuka kw’igitsina, ubuhumyi, ubugumba, intege nke nuburwayi bwo mu mutwe. Ariko, nta kimenyetso cyerekana ko ibyo aribyo koko.

Umwe mubakoresha urubuga rwa Twitter wabaswe n’ingeso yo kwikinisha, yabajije abamukurikira uburyo yakoresha kugitrango areke kubikora kuko we yumva urwego agezeho ntakindi yakora uretse kwica amaboko.

Bamwe mubamukurikira bagiye bamugira inama zitandukanye harimo kuba yashaa umugore kugirango aho kwikinisha ajye akora imibonano mpuzabitsina, bamwe bamubwira gukizwa, abandi bati iyemeze kubireka ufate icyemezo gihamye n’ibindi…

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwabyaranye na Uncle Austin yakoze ubukwe

Umuraperi Ishi Kevin yakuwe ku rubyiniriro atarangije kuririmba ahita akora ibidasanzwe