in

Umuraperi Ishi Kevin yakuwe ku rubyiniriro atarangije kuririmba ahita akora ibidasanzwe

Umuraperi Ishi Kevin, umwe mu bari batumiwe mu gitaramo Drip City Concert yaje gukora agashya acomora ibyuma byasakazaga amajwi muri icyo gitaramo.

Ishi Kevin ni we muhanzi w’umunyarwanda wagiye ku rubyiniriro nyuma y’abandi bose, yageze ku rubyiniriro amasaha yagiye kugeza n’aho yaje gukurwa ku rubyiniriro atarangije kuririmba.

Ish Kevin wari wishimiwe n’abafana, ubwo yari ari kuririmba microphone yakoreshaga yaje kuvaho, maze na we akurwa kurubyiniriro. Ibintu Ish Kevin atakiriye neza, aho yahise na we acomora ibyuma byasakazaga amajwi.

Lion Manzi waje gusobanurira abafana ibibaye kuri Ish Kevin, yatewe amacupa n’abafana bamuvugiriza induru ari nako basaba ko Ish Kevin agaruka.

Kera kabaye, Umuraperi Ishi Kevin yaje kongera kugarurwa ku rubyiniriro asoza ibyo yari yatangiye. Ishi Kevin yari yishimiwe n’abafana mu buryo budasanzwe.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yabaswe no kwikinisha kuburyo yumva inzira yonyine yo kubireka aruko yakwica amaboko

Niba utabashije kujya gusenga, dore ubutumwa bwagufasha kuri iki cyumweru. Video