in

Umusore w’umunyarwanda yasinyiye ikipe ikomeye mu Bufaransa

Joel Mugisha Mvuka ukomoka ku munyarwanda n’umurundi yamaze gusinyira ikipe ya Lorient yo mu cyiciro cya mbere mu bufaransa aturutse muri Bodø/Glimt yo muri Noruveje.

Uyu musore ufite imyaka 20, yavukiye muri Noruveje aranahakurira ndetse anakinira amakipe yaho y’abato, kuri ubu yamaze gusinyira FC Lorient amasezerano y’imyaka iitatu n’igice azarangira muri 2027.

Ni umusore ukina muri ba rutahizamu, avuye muri Bodø/Glimt ayikiniye imikino 34, yayitsinzemo ibitego bibiri byonyine, naho mu makipe y’abato ya Noruveje(abatarengeje imyaka 19,20 na 21) yayakiniye imikino 8 ntiyatsinda igitego na kimwe.

Joel Mvuka ukomoka ku munyarwanda yamaze kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakipe yo mu Rwanda aracyagorwa, Byiringiro Lague azajya i Burayi nyuma y’umukino azahatanamo na mukeba wa APR FC

FIFA yategetse ikipe ya CD Trofense yo muri Portugal kwishyura Mutsinzi Ange akavagari k’amafaranga nyuma yo gutandukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko