in

Umusore w’imyaka 16 bamusanze mu kiyaga cya Muhanzi yitabye Imana

Umurambo w’umusore w’imyaka 16 uherutse kurohama muri Muhazi yagiye gushaka ibiti byo kubakisha, wabonetse nyuma y’iminsi itatu ushakishwa.Ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 ni bwo uwo musore yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi nyuma yo kunanirwa koga ngo yambutse ibiti yari avuye gutema.

Hahise hitabazwa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi rifatanya n’abaturage gushakisha umurambo ariko ntibawubona, nyuma y’iminsi itatu umurambo wa nyakwigendera wagaragaye kuri uyu wa 9 Ukuboza ureremba hejuru y’amazi.

Abaturage bawubonye nibo bahamagaye inzego z’umutekano zihita zohereza umurambo ku bitaro bya Gahini.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tangira unywe imvange y’inanasi, tangawizi n’indimu kubera iyi mpamvu yihutirwa||Bigerageze nonaha

Bugesera: Bibye Camera Ya Police Yifashishwa Muguhana Abatwara Ibinyabiziga (Video)