in

NdabikunzeNdabikunze

Tangira unywe imvange y’inanasi, tangawizi n’indimu kubera iyi mpamvu yihutirwa||Bigerageze nonaha

Niba ushaka gusukura umubiri, ubwonko, iki ni kimwe mu binyobwa bidakwiye kubura mu byo ufata.
Niba ushaka ingufu mu mubiri, nka nyuma yo gukora siporo, mbere yo gutera akabariro, iki kinyobwa ni ingenzi.

Niba ushaka kugabanya ibiro, iki kinyobwa ni ingenzi kuri wowe kuko kizagufasha kumva usa n’uhaze nuko umubiri uze gukoresha ibinure biwusanzwemo
Niba ushaka kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wawe, ntuzacikwe n’iki kinyobwa kuko gikungahaye kuri vitamini C ifasha mu kurwanya mikorobi, kurwanya gripe no kugukingira ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

Reka turebe buri kimwe mu bikigize umwihariko wacyo.

1. Amazi

Amazi agabanya ubwinshi bwa sodiyumu mu mubiri kandi atuma impyiko n’amara byawe bibasha kuba bikora neza. Nubwo amazi nta ntungamubiri zibamo ariko atari mu mubiri nta buzima waba ufite.

2. Inanasi

Icya mbere yongera uburyohe nyamara ntiyongere calories nyinshi nkuko waba ukoresheje isukari yo mu ruganda. Si ibyo gusa kuko ni isoko ya bromelain izwiho gufasha mu igogora ikarinda kugugara no kuzana ibyuka mu nda bigendana no gutumba. Ibonekamo kandi vitamini C izwiho kongera ubudahangarwa, gusana umubiri no kuwukuramo imyanda n’uburozi. Iyo urinze uturemangingo twawe uba wirinze gusaza imburagihe.

3. Indimu

Indimu ifasha enzyme yo mu mwijima ishinzwe guhindura uburozi bukaze mu mubiri ikabuhinduramo ubudakanganye bworoshye gusohoka mu mubiri hifashishijwe ikinyabutabire cya d-limonene. Indimu kandi kimwe n’inanasi ikungahaye kuri vitamini C izwiho gusohora imyanda mu mubiri no kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Ishinzwe kwirukana mu mubiri imyanda yatewe n’inzoga, amafunguro y’ibinyamavuta, stress n’ubundi bumara bikabasha gusohoka bitangije umubiri wawe. Bifasha kandi uruhu guhorana itoto no kutangirika bya hato na hato aho ifasha mu kuzamura igipimo cya collagen ifasha uruhu kugumana umwimerere warwo.

4. Tangawizi

Ikungahaye ku bibyimbura hamwe n’ibisohora uburozi mu mubiri. Ni ingenzi mu gutuma uburozi busohoka mu mubiri. Irinda gutumba ikanabivura. Gusa ntuzakoreshe nyinshi kuko yakurya mu gifu cyangwa ikagutera isepfu. Ibukako kurya amafunguro mabi kenshi bituma igifu kibyimba, bityo tangawizi ishinzwe kubikosora ugahorana mu nda haringaniye, nta nda y’idoma. Ituma mu mubiri hiyongeramo ubushyuhe bityo ifatanyije na biriya tuvuze ruguru bituma amaraso atemberana umuvuduko mwiza.

Uko bikorwa

Fata inanasi imwe nini uyihate, indimu ebyiri uzitonore ukuremo imbuto na tangawizi nini (ikijumba) uyiharure ubivangire mu mashini wabikatakase usukemo amazi macye usye. Niba ufite firigo, ubishyiremo utayunguruye, bishobora kumara iminsi itatu bitarangirika. Ariko niba nta firigo ufite, ukaba ushaka kubiraza, uyungurure ubike umutobe gusa. Ariko niba wakoze uwo unywa ukawumara, unywe utayunguruye (smoothies).

NB: Niba ugira uburwayi bw’igifu uyu mutobe ntuzawunywe utararya.
Bigerageze uzashimira nyuma

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kamonyi:umubyeyi aratabaza nyuma y’aho muganga amennye ifu mu gisebe cye ntigikire.

Umusore w’imyaka 16 bamusanze mu kiyaga cya Muhanzi yitabye Imana