in

Umusore wigishaga imikino njyarugamba izwi nka Kungufu yatewe Turunovisi mu cyico

Umusore wigishaga imikino njyarugamba izwi nka Kungufu yatewe Turunovisi mu cyico.

Mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda mu kagari ka gihara niho humvikanye iyi nkuru y’inshamugongo y’umusore wigishaga imikino njyarugamba izwi nka Kungufu watewe toronovisi mu mutima bikamuviramo gupfa.

BTN iganira n’aba baturage bavuze ko uyu musore intandaro y’urupfu rwe ari abambuzi  bari bamwambuye Terefoni nuko abakurikiye agiye kuyibaka agundagurana na bo bamutera toronovisi inshuro ebyiri Har niyafashe ku mutima ntiyashobora kurenga aho.

Uyu nyakwigendera wari uzwi ku izina rya Byamungu bivugwa ko nta bantu bazwi bajyaga bagirana ikibazo ndetse n’urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ahabugenewe mu gihe atarashyingurwa.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Abaturage bari bivuganye umukecuru nyuma y’igikorwa cy’ubunyamanswa yari amaze gukorera umubyeyi wari ufite uruhinja rw’ibyumweru 2 

Chris Eazy na Kibonke bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku munsi w’abagore