in

Umuslay Queen yatunguye abatari bake kubera ibyo yakoreye mu rusengerero.

Uyu mukobwa w’uburanga, usanzwe ari umukinnyi wa filimi n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga witwa Moesha Boduong,yatunguye abantu benshi ubwo yakiraga agakiza ,agatangira kubwiriza ,no gukangurira abantu kuva mu byaha.

Uyu mukobwa wanahinduye amazina ye akitwa Maurecia Babiinoti Boduong,nyuma yo kwakira agakiza yagaragaye asaba imbabazi abanya Ghana bose yashoye mu mwuga w’uburaya yaba abo yagushije bagasambana n’abakobwa yashakiraga abagabo bo gusambana bakabishyura amafaranga nk’uko BBC ibitangaza.

Uyu mukobwa yagize ati “Mumbabarire abanya Ghana mwese ku bwo gushora abakobwa bakiri bato mu gusambana n’abagabo b’abakire.Imana imbabarire ibyaha byanjye.”

Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo kugurisha imodoka ye ya Ghc 261k Range Rover Evoque asigaye agenda muri taxi kugira ngo yitandukanye n’ubuzima bwose bw’umunyenga yabagamo.

Ati”Ubu nibwo nishimye cyane kurusha igihe natwaraga Range Rover nkazenguruka hose.Ntabwo nari nishimye.”

Uyu mukobwa yagiriye inama abakobwa bakiri bato ati “Abakobwa bato bose babonye ubuzima bwanjye bifuza kubaho nkanjye,ntabwo byoroshye.Abakobwa bamwe baragenda bagapfa kubera abagabo babi baryamanye nabo.Aba bagabo bose icyo bakore n’ukudutwara icyubahiro bakadusigira agahinda.

Amafaranga yose baduha natwe twayakorera tumenye Imana,twakwishakira amafaranga yacu.”

Uyu mukobwa yavuze ko kubera ubuzima yabagamo yigeze gushaka kwiyahura yijugunye kuri etaje ndende yari ahagazeho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mugabo yasutse amarira akimenya ko umugore we bamaranye amezi abiri barushinze afite abandi bagabo barenga 19.

Mu mafoto :Reba uburyo isi yagiye ihindagura abayituye🤣🤣