in

Umusifuzikazi w’umunyarwanda yanditse amateka adasanzwe ku mugabane wose.

Mukansanga Salima ni umusifuzikazi w’umunyarwandakazi yanditse amateka yo kuba ari we musifuzi wa mbere w’umugore ugiye gusifura igikombe cy’Afurika kiri kubera muri Cameroon kuva Kuwa 9 Mutarama 2022.

Mukansanga ari mu rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga ba b’impuza mashyirahamwe ku isi (FIFA), ibyo rero bimwemerera kuyobora imikino mpuzamahanga kandi akaba aba anambaye ikirango cya FIFA ku mwambaro we.

Mukansanga Salima w’imyaka 33 y’amavuko, asanzwe afite ubunararibonye mu mikino y’abagore dore ko yayoboye igikombe cy’isi mu bagore (Women’s World Cup), yanitabiriye igikombe cy’Afurika mu bagore (Africa Women’s Cup of Nation), ndetse kandi yanitabiriye Irishanwa ry’ababaye abambere mu bihugu byabo mu bagore (CAF Women’s Champions League).

Mukansanga kandi yabaye umusifuzi mu mikino y’abagore mu Olympic yabereye I Tokyo muri Japan mu mwaka  2020, aho yaje gutwarwa na Canada.

Uyu musizifuzi yahawe amahirwe akomeye yo kuba umwe mu basifuzi 63 CAF yatoranyije bazaba bari kuyobora imikino imwe n’imwe muri AFCON 2021 iri kubera muri Cameroon.

Mukansanga Salima yakuze afite inzozi zo kuzaba umukino ukomeye mu mikino ya maboko (basketball), gusa ageze ku myaka 15 yiyemeje kuba umusifuzi, akaba ari nabyo akora muri iyi minsi. Mukansanga Salima azaba ari umusifuzi wa kane ku mukino wo mu itsinda B, uzahuza Guinea na Malawi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

 

 

 

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo kuzirikana niba wifuza kongera ibiro mu gihe gito

Kubura amahitamo byatumye umugabo arongora abagore bane icyarimwe(AMAFOTO)