in ,

Umuraperi Marshall Mampa wari umaze imyaka 4 i Mageragere yafunguwe…Yari yazize iki?

????????????????????????????????????

Mugabo Jean Paul benshi bamenye ku izina rya  Marshall Mampa yafunguwe muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere nyuma y’imyaka 4 yari yarakatiwe.

Marshall Mampa yari yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Tariki ya 20 Mutarama 2018 nibwo Marshall Mampa yafashwe, nyuma yaje kubarunishwa ahamwa n’iki cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo aho  yaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi agakatirwa  imyaka 4.

Marshall Mampa yamenyekanye cyane mu ndirimbo zuzuye amagambo akarishye harimo ‘‘Irimbi ry’abazima’’, ‘‘Umuhanda’’, ‘‘Ibyanjye ndabizi’’, “Ukuri” ndetse n’izindi.

Imwe mu nshuti ze za Hafi yaganiriye na YEGOB yadutangarije ko yamaze kurangiza igihano cye, mu masaha mu gihe gito  araba ari mu rugo aho agomba kuruhukira mbere y’uko atangira izindi gahunda.

 

 

 

 

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngiyi impamvu simusiga buri mugabo wese ategetswe kurya amagi mbere yo kuryama.

Breaking News: Inkuru itari nziza ku bakunzi b’umunyamakuru Yago for Real !