in

NdabikunzeNdabikunze

Ngiyi impamvu simusiga buri mugabo wese ategetswe kurya amagi mbere yo kuryama.

Amagi ni ikiribwa gifite akamaro kenshi ku mubiri w’umuntu. Amagi abamo vitamini nyinshi zirimo A,B12, D, na E ndetse ni isoko ikomeye ya proteine na amini acids.

Abantu benshi bahitamo kurya amagi ku ifunguro rya mu gitondo abandi bakayakoramo imboga z’ubugari, gusa icyo abantu benshi batarasobanukirwa ni akamaro ko kurya amagi ku bagabo mbere yo kuryama.

Ubushakashatsi bw’inzobere mu bijyanye n’imirire bwavumbuye ko umugabo asinzira neza iyo ariye amagi mbere yo kuryama.

Abagabo bafite imbogamizi zo kubura ibitotsi nijoro bagirwa inama yo kurya amagi mbere yo kuryama kuko bituma ubwonko bwabo buruhuka neza iyo basinziriye.

Mu gice cy’umweru kiba mu igi habamo melatonin ifasha umubiri kwitegura kuryama, igatera umugabo kugira ibitotsi. Mu magi kandi habamo aside yitwa amino ifasha by’umwihariko abagabo gusinzira neza kandi igihe kirekire.

Sharon Natoli, inzobere mu bijyanye n’imibire na rejime avuga ko kurya amagi bituma umuntu asinzira umwanya munini.

Akomeza avuga ko kurya amagi bituma umuntu asinzira neza, bikagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso, na diyabete. Si ibi gusa ahubwo amagi anagira uruhare mu gusana igice cyose cy’umubiri cyakomeretse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo: Indaya yafashwe ishaka gutera umuturanyi wayo icyuma (video)

Umuraperi Marshall Mampa wari umaze imyaka 4 i Mageragere yafunguwe…Yari yazize iki?