in

Umuraperi Danny Nanone ntiyemeranya na Riderman

Umuhanzi w’umuraperi Danny Nanone wagarutse mu muziki nyuma y’igihe kirekire adakora indirimbo ubu akaba yarasohoye iyitwa Nasara ntiyemeranya na mugenzi we Riderman uvuga ko radio zidakina injyana ya rapu.

Danny avuga ko we atemeranya na Riderman ndetse nabandi ba raperi bavuga ko radio na televiziyo zo mu Rwanda zidakina injyana ya rapu.

Ati:”ngewe nkeka ko nta rwango rurimo ahubwo bisaba gukora cyane tugakora ibintu byiza ndabizi bazadukina.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko igihe cyose aba raperi bakoze indirimbo nziza ziri ku rwego rwo hejuru ntacyabuza radio ndetse na televiziyo zo mu Rwanda gukina indirimbo zabo.

Yabajijwe n’umunyamakuru wa Izuba TV witwa Freddy kubijyana no kuba injyana ya rapu yarasubiye inyuma maze amusubiza ko byahozeho kuko na kera.

Ati:”wasangaga Jay Polly, Dull Dog n’abandi ba raperi bari mbere cyane ariko ugasanga nubundi Meddy na The Ben nabo baraho hafi.”

Kuri Danny Nanone we abona nubundi injyana ya rapu izongera ikazamura igikundiro nkuko byahoze mu bihe byashize .

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukura Victory Sports yahaye isomo rya ruhago APR FC mu mukino wa gicuti

Dore bimwe mu bitegereje abakobwa n’abagore bemera ko abagabo bakoresha iminwa mu bitsina byabo mu gihe cy’imibonano