in

Mukura Victory Sports yahaye isomo rya ruhago APR FC mu mukino wa gicuti

Ikipe ya Mukura Victory Sports itozwa na Afhamia Lofti yatsinze APR FC itozwa na Ben Moussa mu mukino wa gicuti wari ugamije gufasha amakipe yombi gukomeza kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ikipe ya APR FC yari yakiriye Mukura Victory Sports kuri Stade Ikirenga iherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Mukura Victory Sports itsinze ibitego bibiri ku busa bwa APR FC, aho Iradukunda Elie Tatou na Niyitanga Fils ari bo batsindiye ikipe yo mu Karere ka Huye.

Ikipe ya APR FC izakomeza imikino ya gicuti aho bivugwa ko ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023 ishobora kuzacakirana na Marines FC, mu gihe Mukura Victory Sports ishobora kuzakina na AS Kigali cyangwa Rayon Sports.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Rwanda
Rwanda
11 months ago

Ubundi se ugirango no muri champion batagiye bagura imikino hariyo batsinda?

Ubwo umusifuzi yari yaguye hasi yavunitse yakoze igikorwa nanubu kikiri gusetsa abakibonye(Videwo)

Umuraperi Danny Nanone ntiyemeranya na Riderman