in

Umupolisikazi yishwe n’umusore bakundanaga

Aha niho bivugwa ko uyu mupolisikazi yarasiwe n'umukunzi we
Aha niho bivugwa ko uyu mupolisikazi yarasiwe n'umukunzi we

Umupolisikazi witwa PC Caroline Komuhangi w’imyaka 23 ,wo mu gihugu cya Uganda ,muri Kabale yishwe arashwe n’umusore bakundanaga nyuma yo kugirana ubushyamirane .

Amakuru avuga ko ejo kuwa gatandatu tariki 18 Werurwe 2023  saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ,uyu mupolisikazi yagiye mu kazi k’ijoro ,akagenda asinyiye imbuda nto yaribukorane iryo ijoro ,hagana saa kumi n’ebyri n’iminota 30 z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 19 Werurwe 2023 nibwo yari avuye mukazi agiye kuruhuka.

Mu gihe yari akirambika k’uburiri ngo umusore bakundanaga witwa Denis Arinaitwe yahise amusanga aho yari aryamye ,batangira gutongana ,mu gihe ngo Caroline yari ahunze uyu musore , ngo umusore yahise afata imbunda arasa uyu mupolisikazi amasasu atatu arimo iryo yamurashe mu mugongo n’andi 2 yamurashe mu rutugu ahita yitaba Imana.

Uyu musore utari usanzwe ari umupolisi nawe akaba yahise agerageza kwiyahura akirasa muzuru ariko ntapfe ,ubu akaba afungiwe mu bitaro bya Kabale Regional Referral Hospital (KRRH)  kugirango abanze yitabweho

Aha niho bivugwa ko uyu mupolisikazi yarasiwe n'umukunzi we
Aha niho bivugwa ko uyu mupolisikazi yarasiwe n’umukunzi we

SOURCE: Monitor

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’igihangange uhetse Rayon Sports ageze kure ibiganiro n’ikipe yo ku Mugabane w’i Burayi yiteguye kumutangaho arenga miliyoni 200

Abakinnyi babiri ba Rayon Sports bateye intambwe ikomeye igana muri APR FC