in

Umunyarwenya Eric Omondi yatanze itangazo ko ashaka umukunzi nibyo agomba kuba yujuje.

Umunyarwenya ukomeye mu gihugu cya Eric Omondi yagiye ku rubuga rwa Instagram nka zimwe mu zinyuzwaho imibereho y’ibyamamare abwira abanyakenya bose ko akeneye umukunzi byihutirwa.Yewe mu kubumvisha ko ababaye cyane akwiriye umutabazi umuba hafi akamumara imibabaro akamukunda nka rumwe rwa Adam na Eva bavugwa muri Bibiliya.

Yagize ati: ’’Narahiriwe, mfite amashilingi menshi, nabizeza ko nabonye ibyo narotaga byose mu buzima bwanjye nijye munyarwenya wa mbere muri Afurika ndetse mfite studio yanjye ariko se ibyo byose bimaze iki ntafite umukunzi tubisangira?’’.

Uyu munyarwenya yifuza umukobwa wamubera umugore bakabana ubuziraherezo. Yakomeje asobanura anifashisha imirongo yo muri Bibiliya aho yakoresheje umwe mu mirongo iboneka mu Itangiriro 2:18 ‘’Noneho Imana iravuga iti: sibyiza ko umugabo abaho wenyine akwiriye gushaka umunezeza bakabana’’.

Eric Omondi akomeza agaragaza agahinda afite gaterwa no kubura urubavu babana mu munyenga w’urukundo, hari nk’aho yanditse ati: ’’Kubera ko abantu bazi ko ndi umunyarwenya buri mukobwa wese atekereza ko ntari serious’’.

Eric Omondi yasabye abanyakenya bose kumufasha kumubonera umukunzi mu maguru mashya cyangwa se agakomeza kubaho wenyine yigunze. Ati:’ ’Umukobwa wese abanya-Kenyan bazampitiramo nzamukunda tuzubaka kandi tuzagira umuryango mwiza’’.

Mu kukumvisha ko ababaye yanashyizeho nimero za telefoni zikoreshwa kuri whatsapp 0782172766 ku buryo umukobwa wese wumva ko babana asaba gucishaho amashusho yerekana uburanga bwe akanasobanura impamvu yifuza ko babana noneho nyuma abanyakenya bakamuhitaramo umukwiriye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu gikomeye arambiwe kubona muri ruhago .

Ibintu by’ingenzi ukwiye kuzirikana niba ushaka guhora wishimanye n’umukunzi wawe.