in , ,

Umunyarwanda wakoreraga umuziki we ku mugabane w’uburayi aje kuwukorera mu gihugu cye cy’u Rwanda

Slim Dallas

Nyuma y’igihe kinini umuhanzi nyarwanda Slim Dallas wigaga kumugabane w’uburayi adashyira ahagaragara igihangano gishya, mu kugera mu Rwanda yiyemeje gukora muzika nk’umwuga.

 

Slim Dallas
Slim Dallas

Slim Dallas wamenyekanye  cyane mu ndirimbo Leave it,nyuma yo kugaruka mu gihugu cye cy’amavuko ari mu bucuruzi ndetse yiyemeje gukora muzika nk’umwuga umutunze.

Uyu musore kandi yemeza ko intwaro azifashisha mu kuryohereza abakunzi ba muzika nyarwanda harimo kuba yaritabiriye ibitaramo byinshi bikaba akarusho kuba yarakunze gushyikirana n’abahanzi b’ibyamamare ku isi   by’umwihariko akaba aherutse muri Uganda bwihishwa kubonana na Eddy Kenzo  n’abandi batandukanye we yemeza ko yabakuyeho amasomo ahagije.

Slim Dallas mu gihugu cy'ubushinwa
Slim Dallas mu gihugu cy’ubushinwa

Slim Dallas aganira na Yegob yagize ati:”Nzanye udushya twinshi turimo ubunararibonye cyane cyane mu bijyanye  no kwandika indirimbo n’akamaro ko kugeza kubakunzi ba muzika amashusho meza n’ibindi.”

Slim Dallas
Slim Dallas

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Am Back by Slim Dallas

Umva uburyo Lionel Messi yagambaniye umukinnyi mugenzi we amuziza umukobwa