in

Umunyamideri w’umunyarwandakazi wabiciye bigacika ari mu munyenga w’urukundo -AMAFOTO

Umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu kumurika imideli Sandrine ari mu munyenga w’urukundo hamwe n’umuzungu bari gutemberana mu gihugu cya Espagne.

Uyu mukobwa amaze igihe ari kubarizwi muri Espagne mu mujyi wa Barcelona aho yajyanye n’abandi ba nyamideli barimo Kabano Franco.

Muri urwo rugendo uyu mukobwa yagiye yerekana ibihe byiza yarugiriyemo, aza no kwerekana umugabo bari mu Rukundo w’umuzungu.

Sandrine yabanje ashyira ifoto ye kuri Instagram arikumwe n’uwo mukunzi barikumwe avuga ko hari umuntu ukunzwe.

Yarengejeho amagambo yo mu ndirimbo agira ati “Ni wowe gusa, uko biri kose ntawakurusha…Urabaruta.”

Nubwo bari batembereye muri Espagne Sandrine avuga ko uyu mukunzi we atariho atuye.

Sandrine yamamaye mu bikorwa byinshi by’imideli haba ibyo yakoreye mu Rwanda nka Kigali Fashion Week, ndetse n’ibindi ku mugabane w’Iburayi haba mu Butaliyani, mu Bufaransa n’ahandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa byinshi ku ndwara ziterwa no kugira amarira menshi ndetse n’agahinda gakabije

Mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda idasanzwe