in

Umunyamideli Mya w’imyaka 22 yasabwe n’umusaza w’umuherwe kumubera umugore

Umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Angola  Mya-Jesus  yahishuye ko yasabwe n’umugabo w’umukire w’imyaka 59 kumubera umugore undi nawe akabyemera atazuyaje .

Mya abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yavuze ko yemereye uyu mukire w’imyaka 59 kumubera umugore mu mpera z’umwaka wa 2022 ,ku itariki 28 Ugushyingo 2022 ,mu gihe nyamara nta gihe cyari giciyemo bamenyanye.

Mu magambo yaherekeresheje amafoto yari asangije abamukurikira ku  rubuga rwa instagram Mya yavuze ko yiteguye kumarana ubuzima bwe bwose n’uyu mugabo wamusabye kumubera umugore ,kandi ko amukunda cyane.

 Mya niwe washinze iduka rikora ibijyanye n’ubwiza ,cyane imisatsi n’inzara z’abagore ryitwa “susu hair factory”   ,akanagira iduka ririmbisha abakobwa ryitwa “Mynali ” ,aya maduka yose akaba akorera mu gihugu  cya Angola na Congo.

Nta byinshi byigeze bitangazwa ku mugabo wasabye Mya kumubera umugore ,icyakora ikinyamakuru Yen kivuga ko ari umugabo w’umuherwe ufite imyaka 59 y’amavuko.

https://www.instagram.com/p/CnkQVHYrkY-/?utm_source=ig_web_copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Cardi B ari kurira imbere y’abacamanza ubwo yajyaga kuburana

Mu ibara risa nk’iry’ikipe ya Cristiano Ronaldo , Haruna Niyonzima yakiriwe nk’umwami mu ikipe ya Al Ta’awon Sc