in

Umunyamakurukazi wa radiyo Isango Star yambitswe impeta n’umusore uvuye America (AMAFOTO)

Umunyamakurukazi wa radiyo Isango Star ,akaba n’umuganga Umurungi Rosine  yambitswe impeta n’umusore ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe za America  witwa Ndayishimiye Fiston bamaze imyaka irenga 3 mu rukundo .

Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 3 Gashyantare 2023 , ubwo Fiston yasabaga Rosine ku mubera umufasha undi abyemera atazuyaje ,nyuma y’imyaka 5  bamaze ari inshuti zisanzwe  ,ukongeraho indi 3 bamaze bakundana byeruye.

Amakuru avuga ko  ku wa 9 Gashyantare 2023 ,aba bombi bashobora gusezerana imbere y’amategeko mbere y’uko Fiston yongera kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America ,aho asanzwe akorera akazi ke ka buri munsi.

Rosine asanzwe akora ikiganiro cyerekeranye n’ubuzima kuri radiyo Isango Star cyitwa “Ubuzima Buzima”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto y’umwaka; Igishushanyo gitangaje bashushanyije mo The ben na Pamella harimo n’ihohoterwa pee

Kanye west kwihanganira amagambo y’abantu biranze, ahisemo kuva muri Amerika burundu