in

Umunyamakuru w’imikino ukomeye wari umufana w’ikipe ya Rayon Sports yasezeye kuri Radio 10

Umunyamakuru w’imikino wari umaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda Faustinho Simbigarukaho yamaze gutandukana na Radio 10.

Faustinho Simbigarukaho wari usanzwe yogeza imikino imwe n’imwe itandukanye yo kumugabane w’iburayi ndetse yari amaze no kwigarurira imitima y’abantu benshi bitewe n’ibintu bishimishije yagendaga akora cyane cyane igihe yabaga ari kogeza umupira harimo nko kurya akawunga muri sitidio ndetse no kurira igihe ikipe afana itsinze.

Uyu munyamakuru amakuru YEGOB ivana indani mu bakozi ba Radio 10 avuga ko uyu munyamakuru yamaze gusezera ku gukorera iyi Radio yari amazeho igihe kitari gito. Biravugwa ko hari ibintu bitagenda neza uyu munyamakuru atishimye bituma afata umwanzuro wo kuva kuri iyi Radio.

Kugeza ubu nyuma yo kuba avuye kuri Radio 10, Faustinho ukunda Rayon Sports cyane hano mu Rwanda ntiharamenyekana ahandi agiye kwerekeza cyane ko ari umunyamakuru w’umuhanga ukora akazi neza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
BARAKA Guillaume Serge
BARAKA Guillaume Serge
1 year ago

Nimba hari ikintu bishobora kumbabaza nukuba Phostinho yakora akandi kazi katarimo kuvugira kuri Radio kuko ni umuhanga mubyo akora kbx yagumye nkunda kumva Radio

Ni iki mwarimu Pep Guardiola yahishe Mikel Arteta wabaye umunyeshuri we gituma amutsinda aho bahuriye bose

Dore uko wagabanya kwandura Virusi itera ibisazi by’imbwa igihe yakurumye idakingiye, iyi virusi yica 90% y’abayirwaye