in

Umunyamakuru wanditse izina kuri Televiziyo Rwanda yasabye umukunzi we kumubera umugore – AMAFOTO

Ku munsi wo kuwa Kane tariki 2 Gashyantare 2023 nibwo umunyamakuru Ronnie Gwebawaya watangije ikiganiro cy’Iyobokamana kuri Televiziyo Rwanda cyitwa ‘RTV Sunday Live, yatunguye umukunzi we Uwicyeza Phiona bamaranye imyaka ine mu rugendo rw’urukundo amwambika impeta ya ‘Fiançailles’ mu Mujyi wa Kampala kuri Onomo Hotel.

Ronnie yasangije iyi nkuru nziza abamukurikira mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023 agaragaza ko yatangiye urugendo rushya n’umukunzi we Uwicyeza Phiona.

Ronnie Gwebawaya azwi cyane mu itangazamakuru ry’umupira Rwanda, kuko niwe watangije ibiganiro bibiri byakunzwe cyane birimo ‘Power of Praise’ cyacaga kuri Royal Tv itagikorera mu Rwanda, ndetse na ‘RTV Sunday Live’ yatangije kuri Televiziyo Rwanda. Muri iki gihe asigaye akorera kuri TV1.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasogi United yihumurije umwanya wa mbere, Rayon na Kiyovu zikina ububyara! Ibyaranze umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda

Bidasubirwaho Manzi Thierry yamaze gusinyira ikipe ikomeye mu Rwanda