Ku munsi w’amavuko ye, umuhanzi Harmonize yashimiye abafana be badahwema kumwereka urukundo ndetse anatangaza aho azajya acisha amakuru yose amwerekeyeho.
Umuhanzi Rajab Abdulkahali Ibrahim uzwi ku mazina nka Konde Boy, Harmonize ndetse n’andi atandukanye, yizihije umunsi mukuru w’amavuko we ashimira abafana be bamubaye hafi ndetse bakomeje kumuba hafi mu myaka yose amaze.
Ku munsi wo kwizihiza isabukuru ye, yagize ati: ”Munzi nka Harmonize ariko ndabasabye mujye munyita amazina yanjye nyayo.”