in

“Umukunzi wange akimara kuyabona”! Ukuri ku mafoto y’umuhanzi Chriss Eazy ateruwe n’umugabo n’imyitwarire umukunzi we yamugaragarije akimara kuyabona

Umuhanzi Chriss Eazy yavuze ko amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aterewe n’umugabo abantu bakamukekera ko yaba aryamana n’abo bahuje igitsina atari byo ahubwo ari mukuru we uba mu Bubiligi wari waje mu Rwanda bakaba bari bari mu biruhuko.

Kuva mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafato y’umuhanzi Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy mu muziki ateruwe n’undi mugabo bishyira benshi mu rujijo.

Akimara kujya hanze yagiye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagenda bayatangaho ibitekerezo bitandukanye ariko bose wasangaga baganisha ku kuba batunguwe no kuba Chris Eazy yaba yarinjiye muri uru rukundo rutavugwaho rumwe na benshi.

Umuhanzi Chriss Eazy akaba yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ariya mafoto yafashwe mu ntangiriro z’Ukwezi gushize akaba yarafatiwe ku Kibuye aho bari bagiye mu kiruhuko nk’umuryango aza gusohoka ashyizwe hanze na mukuru we Nsengimana Thierry asubiye mu Bubiligi asanzwe atuye.

Yashimangiye ko ibyavuzwe binakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga atari byo kuko afite umukunzi kandi umukunzi we asanzwe azi n’uriya muvandimwe we, rero na we ngo nta kibazo yabigizeho.

Ati “njyewe mfite umukunzi ariko ntabwo igihe cyo kumutangaza kiragera. Ni we muntu wa mbere navuga ngo wabisetse kurusha abandi, gusa nyine nta kibazo na kimwe yigeze agira kuko anzi, na mukuru wanjye amuzi uretse kubiteramo urwenya nta kindi kibazo yigeze abigiraho, ahubwo yari azi ko ari njye byababaje ariko asanga meze neza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunzi ba APR barabyumva bakamwenyura! Ikipe ya Kiyovu sport hatagize igikorwa ishobora guha APR FC impano y’uku kwezi ku ukuboza

Pasiteri Karamuka Frodouard na Pasiteri Mazimpaka Janvier batawe muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri