in

Umukunzi mushya wa Sonia Rolland yari yaragize ubwiru yashyize aramenyekana .

Umukinnyi wa filime Uwitonze Sonia Rolland wari warahishe umukunzi we mushya yashyize aramenyekana.

Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko uyu mugore afite umukunzi mushya yasimbuje Jaslil Lespert wari umugabo we, ubu byamenyekanye ko ari mu rukundo n’umukinnyi wa Filime witwa Frolian Montas.

Sonia Rolland aherutse gutangaza ko ari mu rukundo n’umugabo uzi gukunda kandi umuba hafi, gusa yirinze kugira byinshi yamuvugaho no gutangaza amazina ye ku karubanda. Burya ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi nk’uko abahanga babivuga, ubu Sonia Rolland na Frolian Montas bari mu munyenga w’urukundo.

Sonia Rolland, imyaka yari ibaye 2 n’imisago atandukanye n’umugabo we Jalil Respert. Uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko, Uwitonze Sonia Rolland ni umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000. Ni umukinnyi wa filime ufite abana 2, akaba yaratandukanye n’umugabo we Jalil Lespert muri 2018.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu magambo y’urukundo rwinshi, umugabo wa Bahavu Jeannette yamuvuze ibigwi..

Bwa mbere mu mateka, hagiye kubakwa hoteli idasanzwe mu kirere.