in

Bwa mbere mu mateka, hagiye kubakwa hoteli idasanzwe mu kirere.

Ni ubwa mbere mu mateka y’isi,hagiye kubakwa hoteli idasanzwe izaba iri mu isanzure. Iyi Hoteli izubakwa na kompanyi yitwa Orbital Assembly Corporation (OAC). Bitegenyijwe ko ibikorwa byo kuyubaka bizatangira mu 2025, hanyuma ikazafungura imiryango mu 2027. Iyi hoteli izaba yubatse ku nzira Isi izengurukaho yitwa Oribit nk’uko byatangajwe na DailyMail.

Iyi Hoteli ngo izaba imeze nk’uruziga ku buryo iyi shusho izaba yubatsemo izajya iyifasha kuringaniza imbaraga zayo n’iz’ukwezi. Izaba kandi igizwe n’utuntu umuntu yakwita nk’impeta tuzaba tugaragiye urwo ruziga kandi utwo tuntu tukaba dushobora kuzagurishwa ku bigo bikomeye by’ubushakashatsi bwo mu kirere nka NASA na ESA.

Izaba kandi ifite ibyumba binini byo kureberamo ibitaramo n’ibirori bikomeye.Biravugwa ko iyi hoteli izatwara Miliyari 100 z’amadorali, uyashyize mu manyarwanda ni hafi Tiliyari 100. Izaba ifite amazi n’umurio bihagije, Laboratwari irimo abahanga kabuhariwe. Amakuru avuga ko izaba yubatse mu birometero 300 uvuye ku mubumbe w’Isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukunzi mushya wa Sonia Rolland yari yaragize ubwiru yashyize aramenyekana .

Ngibi ibimenyetso byakwereka ko umuntu yakuriye mu muryango ukennye cyane.