in

Mu magambo y’urukundo rwinshi, umugabo wa Bahavu Jeannette yamuvuze ibigwi..

Ku wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, ni bwo Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury bakoze ubukwe, ni nyuma yo guhana isezerano ryabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda mu muhango wabaye tariki 17 Mutarama 2021.Nyuma y’ubukwe bwabo rero uyu mugabo akaba yafashe umwanya agashimira umukunzi we ,mu magambo aryoshye.

Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 01 Werurwe 2021, Ndayirukiye usanzwe ufata amashusho ya filime ‘Impanga’ y’umukunzi we Bahavu Jeannette, yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko Bahavu barushinze ari igisobanuro cyagutse cy’intambwe atera mu buzima bwe.

Yagize ati “Uri ingufu zituma nkomeza gukomeza, ukaba n’impamvu buri kimwe cyose cyiza kimbaho. Mugore wanjye Jeannette uri impamo isumba izindi zose kuri njye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamenya noneho areruye avuga umukobwa akunda|anavuga ku bukwe bwe.

Umukunzi mushya wa Sonia Rolland yari yaragize ubwiru yashyize aramenyekana .