in

Umukobwa yatekeye umukunzi we ibiryo ashyiramo amaraso y’imihango ye kugira ngo amuhindure ikintu kibabaje

Umukobwa w’umugome utashatse ko amazina ye amenyekana yatanze ubuhamya avuga ukuntu yakirije umukunzi we ibiryo birimo amaraso y’imihango ye hamwe n’iya mugenzi we mu rwego rwo kumuha isomo atazibagirwa ngo kubera ko hari ibyo batari bumvikanyeho(bashwanye).

Uyu mukoba avuga ko ibi biryo yabitekeye umukunzi we witwa Kevin mu kwezi gushize. Avuga ko mbere bari bashwanye gusa nyuma y’ibyumweru 2 bakaza kwiyunga gusa ngo muri uku kwiyunga uyu mukobwa afatanyije n’indi nshuti ye bafatiye uyu musore umwanzuro wo kumuha isomo atazibagirwa mu buzima bwe ari ryo kumugaburira ibiryo birimo amaraso y’imihango yabo.

Nyuma yo kubimugaburira byaje kuba bibi cyane kurusha uko babitekerezaga kuko umusore yahise afatwa n’uburwayi araremba bikomeye.

Nk’uko uyu mukobwa abigaragaza mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yemera ko yakoze amakosa ndetse ko yicuza cyane kuba yarakoze ibi gusa akibaza uko azabwira uyu musore ibyo yakoze kugirango amenye ibyo arwaye wenda anabashe kwivuza neza.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ububwa burantunze” umunyarwenya Pattyno atangarije byinshi nyuma yo gusoza kaminuza

Ndagukunda cyane”amagambo ya Rutanga Eric yifuriza umugore we isabukuru y’amavuko.