in

“Ububwa burantunze” umunyarwenya Pattyno atangarije byinshi nyuma yo gusoza kaminuza

Umunyarwenya Pattyno wamenyekanya mu rwenya nyarwanda acisha kuri YouTube nyuma yo gusoza Kaminuza yatangaje byinshi ateganyiriza abanyarwanda.

Mu kiganiro na radiyo Rwanda yatangaje ko asoje kaminuza mu ishami rijyanye n’ubwubansi maze asaba abanyarwanda kumuha ibiraka igihe bashaka kubaka amazu yabo. Ikindi kandi yahaye ubutumwa abasanzwe bakora uwo mwuga wo kubakisha amazu maze ababwira ko bamwitega kuko nawe aje ngo bahanganire isoko.

Abajijwe ku mwuga we asanzwe akora wo gusetsa abantu binyuze muri filime zisekeje avuga ko ubu noneho agiye kugeza ku bakunzi be ibikorwa byinshi kuko ubu agiye kubona umwanya wo ku bikora mu gihe ataratangira kugana ibijyanye n’ibyo yigiye.

Yabajijwe kandi ku mbogamizi ahura nazo muri ibi bintu akora maze asubiza ko abantu babita imbwa kandi abakobwa batereta bahora babafata nkaho batari seriye gusa we avuga ko ataraterwa indobo kandi nta mukunzi afite.

Ikindi kandi yavuze ko ibyo bashora bitangana nk’ibyo binjiza, binjiza ibitajyanye n’imbaraga bashora gusa yaje gusubiza abavuga ko bakora Ububwa maze agira ati “ububwa burantunze kandi mbonye aho mbugura ngo bwiyongere najya ku bugura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niyo Bosco nyuma yo gutangaza ko atishimiye ubuzima abayemo, hari ikintu yasabye abantu be

Umukobwa yatekeye umukunzi we ibiryo ashyiramo amaraso y’imihango ye kugira ngo amuhindure ikintu kibabaje