in

Umukobwa yashakanye na Papa we abimenya ari uko bamaze kubyarana abana 2 bose

Umukobwa yashakanye na Papa we  abimenya ari uko bamaze kubyarana abana 2 bose.

Mu mahanga umugabo yabyaranye n’umukobwa we atabizi ndetse n’umukobwa atazi ko uwo bashakanye ariwe se.

Uko ikorana buhanga riza burya rizana ibyiza n’ibibi. umuryango umwe wo muri Taiwan wari ubayeho ukize, ufite byose ariko udafite urubyaro.

Uwo murumyango wabanaga wishimye, ariko byagera ku kintu cyuko batabona urubyaro bikababaza cyane.

Baje kujya kwipimusha kwa mu ganga basanga ikibazo ari uko intanga z’umugabo zidafite ubushobozi bwo kuba zakora umwana. Kubera ko intanga ze zari zaracamutse zimeze nk’amazi.

Uyu muryango waje gutekereza ku buryo bagiye gushakamo umwana, ndetse babyumvikanaho bombi uko ari babiri umugore n’umugabo. Umugabo niwe wazanye iki gitekerezo.

Ubwo muri icyo gihugu hari umusore w’imyaka 21 gusa wakize akiri muto, ndetse yari umunyamahanga waje muri bizinesi.

Ubwo wa muryango wahisemo kuba wajya kwamuganga bagatera intanga umugore ubundi bakazabyara umwana umwe gusa.

Niko byagenze bagiye kwa muganga, ariko igitunguranye nuko wa musore w’imyaka 21 gusa, ariwe wabahaye intanga. Ndetse baramushimiye kuko yabagobotse.

Umusore yaje kwisubirira iwabo muri Australia, ndetse na wa muryango nawo urabya. babyaye umwana w’umukobwa.

 

Umwana yaje kurerwa neza arakura ndetse abyirukana ubwenge, ari umuhanga mu ishuri. Dore ko abana bo mu bihugu byo hanze barangiza bakiri bato. Ku myaka ye 18 yari arangije amashuri ubwo ise aba amwinjije muri bizinesi.

Umwana yakuze yumvira ababyeyi ndetse ari umuhanga cyane, ku buryo yageze aho ise amugirira ikizere akajya amwohereza muri bizinesi zikomeye hanze y’igihugu.

Bidatinze umukobwa yagiye muri Amerika gusinya amasezerano n’ikindi kigo cy’ubucuruzi, ubwo basinye amasezerano, bamara igihe bakorana, umukobwa yaje kuba inshuti bikomeye n’umuyobizi w’icyo kigo bari bari gukorana.

Ubwo umukobwa yari agize imyaka 22. Birumvikana ko wa musore wahaye intanga ababyeyi be yari amaze kugira imyaka 43.

Byaje gukomera uwo musore wayoboraga icyo kigo arashima ndetse yifuza ko babana nk’umugore n’umugabo.

Gusa umukobwa yasabye umusore ko baba birinze kubimenyesha ababyeyi, amubwira ko batabyishimira kuko bamwohereje muri bizinesi.

Byabaye uko ndetse umugore yaje gutwita, ariko yajya kuvugana n’iwabo ntabibabwire ndetse yamaze igihe kinini atajya gusura iwabo, nabo batamusura.

Umugore yarabyaye, abyara impanga z’abahungu 2. Umugore amaze kubona ko abyaye kandi atarashyingirwa byemewe n’amategeko, asaba umugabo we ko babyereka ababyeyi ubundi bagakora ubukwe.

Umugabo yarabyemeye, ndetse umukobwa ahamagara iwabo abasobanurira byose uko byagenze, iwabo bamubwira ko ntakibazo ahubwo yatinze kuza kubereka abana.

Igihe cyarageze bazinga isafari bajya muri Taiwan gusura ababyeyi b’umukobwa, gusa ibyo muri urwo rugo babonye ni agahumamunwa.

Ababyeyi b’umukobwa bakubiswe n’inkuba kuko babonye uwabahaye intanga zavuyemo umwana wabo ariwe wamubyaje.

Umusore nawe yaguye mu kantu, umukobwa nawe arabisobanurirwa byose, gusa umukobwa kwiyakira byaramunaniye ahita atoroka iwabo ajya kuba ahantu kure cyane n’abana be b’impanga.

 

 

Isomo: Babyeyi niba muziko hari ikintu cyabaye ku bana banyu mu buto bwabo, kandi mukaba muziko gishobora kuzavamo amahano, mujye mubabwiza ukuri kare kugirango bazakure bazi uko babyirinda.

 

NB: Amafoto yakoreshejwe muri iyi nkuru yakozwe mu buryo bwa Artificial Intelligence 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

England yahaye isomo rya ruhago North Macedonia maze Bukayo Saka nawe yandika amateka

Kamonyi-Runda: Inzu yafashwe n’inkongi irashya ihinduka umuyonga(AMAFOTO)