in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Umukobwa yahuruje bagenzi be ngo bakure ibyinyo umusore umutereta||Dore ibyabaye ku musore(Video)

Umukobwa yakoranyije bagenzi ngo bajye gukura ibyinyo umusore umutereta, birangira umusore akozwe n’isoni amafaranga amushiranye.

Nk’uko amashusho yasakaye ku mbugankoranyambaga abyerekana ngo uyu musore yabwiye umukunzi we ko bari buze gusohokana akamufata neza.Uyu mukobwa akibyumva yahise ahamagara abashuti be b’abakobwa ngo nabo baze bajyane kuko umukunzi we afite agatabutse, mbese ngo bajye kuhatwika nk’uko bisigaye bivugwa 😄.

Umusore abakubise amaso yaguye mu kantu ariko yihagararaho nk’umugabo .Nibwo ba bakobwa batangiye gutumiza ibyo bifuza baranywa bararya bishyira kera.Nyamusore abonye ibirimo kubera aho akanibuka ko adahagaze neza mu mufuka yabuze aho akwirwa, bigaragara mu mashusho yumiwe ndetse yananiwe no kugira icyo abasha kunywa.Aba bakobwa bo bari bashishikaye batumiza ibyo bishakiye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore w’umunyarwanda wabenzwe ku munsi w’ubukwe yarahuritse cyane ||ibinyoma yari yarabeshye umugeni.

Ku myaka 68 ntararyamana n’umugabo na rimwe, amayeri yakoresheje arayavuze.