in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Wa musore w’umunyarwanda wabenzwe ku munsi w’ubukwe yarahuritse cyane ||ibinyoma yari yarabeshye umugeni.

Umusore witwa Niyomungeri Jeremie utuye mu karere ka Nyagatare wabenzwe n’umugeni we ku munsi w’ubukwe kuko umuryango w’umukobwa wagaye inkwano yari yaratanze, kuri ubu avuga ko noneho ibye n’uwo mukobwa byarangiye kuko yari yyaramubeshye ko ari umusirikare.

Niyomwungeri Jeremie wari waratanze ibihumbi 500 Frw y’inkwano ariko abo mu muryango w’umukobwa bakayagaya bigatuma ubukwe bwabo bupfa ku munsi wabwo, aganira na shene imwe yo kuri Youtube yavuze ko we yari agiye kubana n’uriya mukobwa kuko amukunda atari agiye kumugura ku buryo umuryango we wagaya iriya nkwano ya 500 000 Frw.

Yanavuze kandi ko yakomeje kuvugana n’umukobwa ubwo yamubwiraga ko gupfusha ubukwe bitamuturutseho ahubwo ko byatewe n’umuryango we.

Niyomwungeri umaze imyaka ine akundana n’uwo mukobwa, avuga ko batangiye gukundana yiga mu mashuri yisumbuye aho ayasoreje akamubwira ko ashaka kujya mu gisirikare undi akabimwemerera.

Avuga ko nyuma yamubwiye ko agiye mu mahugurwa y’Igisirikare kuva icyo gihe hagashira igihe kinini batarongera kuvugana kuri telephone.

Ati “Yamvugishije hasize nk’amezi 10 ni bwo nongeye kubona nimero impamagara itari iye numva ni we arambaza ati ‘amakuru ?’ arambwira ngo ‘ikosi yagenze neza, mu gihe gito turitegura kujya mu kazi.’ Ndabyishimira ndamubwira nti ‘ntacyo ubwo wagiye ku masomo ukaba uyasoje neza’.”

Niyomwungeri avuga ko byamubabaje, akaza kubibaza uriya mukobwa akamusaba kumwereka icyangombwa na kimwe cy’uko yagiye mu Gisirikare ariko akakibura.

Avuga ko kuva icyo gihe yahise acika intege ku buryo n’ibyo kuzasubukura ubukwe bwabo yumva byaramuvuyemo.

Reba amakuru ya showbiz agezweho:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku myaka 50 y’amavuko yarongoye abagore batatu icyarimwe ||ibidasanzwe kuri uyu mugabo (Video)

Umukobwa yahuruje bagenzi be ngo bakure ibyinyo umusore umutereta||Dore ibyabaye ku musore(Video)